Dawidi na we asubira iwe gusabira ab’iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”
2 Samweli 6:20
Imirongo ikikije uyu
6:19 Maze agaburira abantu bose b’umutwe wose wa Isirayeli, abagabo n’abagore, umuntu wese amuha irobe ry’umutsima n’umugabane w’inyama, n’umubumbe w’inzabibu zumye. Hanyuma abantu bose barataha, umuntu wese ajya iwe.
6:20 Dawidi na we asubira iwe gusabira ab’iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”
6:21 Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka.