Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka.
2 Samweli 6:21
Imirongo ikikije uyu
6:20 Dawidi na we asubira iwe gusabira ab’iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”
6:21 Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka.
6:22 Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.”