ABACAMANZA 11:17

Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w’i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.

Imirongo ikikije uyu

11:16 Ariko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyuraga mu butayu bagera ku Nyanja Itukura, maze bagera i Kadeshi.

11:17 Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w’i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.

11:18 Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n’icy’i Mowabu, banyura mu ruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw’i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho.

Ubuhinduzi n’inkomoko