ABACAMANZA 11:18

Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n’icy’i Mowabu, banyura mu ruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw’i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho.

Imirongo ikikije uyu

11:17 Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w’i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.

11:18 Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n’icy’i Mowabu, banyura mu ruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw’i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho.

11:19 Nuko Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori, umwami w’i Heshiboni. Baramubwira bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe tujye mu cyacu.’

Ubuhinduzi n’inkomoko