Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w’Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y’Abisirayeli.
ABACAMANZA 18:1
Imirongo ikikije uyu
18:1 Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w’Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y’Abisirayeli.
18:2 Abadani batuma abantu b’intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo.