ABACAMANZA 18:2

Abadani batuma abantu b’intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo.

Imirongo ikikije uyu

18:1 Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w’Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y’Abisirayeli.

18:2 Abadani batuma abantu b’intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo.

18:3 Nuko ubwo bari hafi yo kwa Mika bamenya ijwi rya wa musore w’Umulewi, barahindukira baramubaza bati “Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite iki?”

Ubuhinduzi n’inkomoko