kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n’isoni z’ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw’amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n’umubiri wanjye iteka ryose nk’uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.
Abafilipi 1:20
Imirongo ikikije uyu
1:19 kuko nzi yuko amaherezo ibyo bizampindukira agakiza, munsabiye kandi mpawe Umwuka wa Yesu Kristo,
1:20 kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n’isoni z’ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw’amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n’umubiri wanjye iteka ryose nk’uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.
1:21 Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!