Abafilipi 1:21

Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!

Imirongo ikikije uyu

1:20 kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n’isoni z’ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw’amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n’umubiri wanjye iteka ryose nk’uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.

1:21 Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!

1:22 Ariko rero niba kubaho mu mubiri ari cyo kizantera gukomeza kwera imbuto z’umurimo wanjye, sinzi icyo nahitamo.

Ubuhinduzi n’inkomoko