Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n’inyamaswa bidahumanya n’ibihumanya, n’ibisiga n’inyoni bihumanya n’ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.
Abalewi 20:25
Imirongo ikikije uyu
20:24 Ariko nabwiye mwe nti ‘Ni mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindūra igihugu cy’amata n’ubuki.’ Ndi Uwiteka Imana yanyu yabatandukanije n’andi mahanga.
20:25 Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n’inyamaswa bidahumanya n’ibihumanya, n’ibisiga n’inyoni bihumanya n’ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.
20:26 Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n’andi mahanga kuba abanjye.