Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n’andi mahanga kuba abanjye.
Abalewi 20:26
Imirongo ikikije uyu
20:25 Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n’inyamaswa bidahumanya n’ibihumanya, n’ibisiga n’inyoni bihumanya n’ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.
20:26 Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n’andi mahanga kuba abanjye.
20:27 “Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n’umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama.”