Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.
Abaroma 14:5
Imirongo ikikije uyu
14:4 Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.
14:5 Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.
14:6 Urobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami na we agashima Imana.