Urobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami na we agashima Imana.
Abaroma 14:6
Imirongo ikikije uyu
14:5 Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.
14:6 Urobanura umunsi awurobanura ku bw’Umwami wacu, urya arya ku bw’Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw’Umwami na we agashima Imana.
14:7 Nta muntu muri twe uriho ku bwe cyangwa upfa ku bwe.