Daniyeli 3:24

Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.”

Imirongo ikikije uyu

3:23 Nuko abo bagabo batatu Saduraka na Meshaki na Abedenego, bagwa mu itanura ry’umuriro ugurumana hagati uko bakaboshywe.

3:24 Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.”

3:25 Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”

Ubuhinduzi n’inkomoko