Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”
Daniyeli 3:25
Imirongo ikikije uyu
3:24 Uwo mwanya Umwami Nebukadinezari aratangara, ahaguruka n’ingoga abaza abajyanama be ati “Harya ntitwajugunye mu muriro abantu batatu baboshywe?” Baramusubiza bati “Ni koko, nyagasani.”
3:25 Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”
3:26 Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.