Daniyeli 3:26

Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.

Imirongo ikikije uyu

3:25 Arababwira ati “Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana.”

3:26 Nebukadinezari yigira ku muryango w’itanura ry’umuriro ugurumana aravuga ati “Yemwe ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” Nuko Saduraka na Meshaki na Abedenego baherako bava mu muriro.

3:27 Maze abatware b’intebe n’ibisonga byabo, n’abanyamategeko n’abajyanama b’umwami baraterana bareba abo bagabo, basanga umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho.

Ubuhinduzi n’inkomoko