Esiteri 8:10

Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy’impeta y’umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n’amafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy’umwami.

Imirongo ikikije uyu

8:9 Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n’itatu w’ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b’umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n’ibisonga by’umwami n’abatware b’intebe n’abatware b’ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk’uko imyandikire yacyo imeze, n’ishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira n’Abayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze.

8:10 Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy’impeta y’umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n’amafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy’umwami.

8:11 Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z’amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n’abana babo bato n’abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,

Ubuhinduzi n’inkomoko