Esiteri 8:11

Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z’amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n’abana babo bato n’abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,

Imirongo ikikije uyu

8:10 Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy’impeta y’umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n’amafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy’umwami.

8:11 Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z’amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n’abana babo bato n’abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,

8:12 kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by’Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.

Ubuhinduzi n’inkomoko