Esiteri 9:13

Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk’uko itegeko ry’uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.”

Imirongo ikikije uyu

9:12 Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati “Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa w’i Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu by’umwami bakoze ibingana iki? Hariho icyo usaba ukagihabwa? Hariho ikindi ushaka ngo gikorwe?”

9:13 Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk’uko itegeko ry’uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.”

9:14 Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.

Ubuhinduzi n’inkomoko