Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.
Esiteri 9:14
Imirongo ikikije uyu
9:13 Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk’uko itegeko ry’uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.”
9:14 Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.
9:15 Bukeye bwaho ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga.