“Nuko nawe mwana w’umuntu, urebeshe abakobwa b’ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, maze ubahanurire uti
Ezekiyeli 13:17
Imirongo ikikije uyu
13:16 ari bo bahanuzi ba Isirayeli bahanura iby’i Yerusalemu, bakayibonera iyerekwa ry’amahoro kandi ari nta mahoro.’ Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
13:17 “Nuko nawe mwana w’umuntu, urebeshe abakobwa b’ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, maze ubahanurire uti
13:18 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu?