‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu?
Ezekiyeli 13:18
Imirongo ikikije uyu
13:17 “Nuko nawe mwana w’umuntu, urebeshe abakobwa b’ubwoko bwawe igitsure, bahanura ibyo bibwiye mu mitima yabo, maze ubahanurire uti
13:18 ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Bazabona ishyano abo bagore bagegena impigi zo kwambika bose mu bizigira, bakabadodera ibitambaro byo gutwikira imitwe yabo, uko umuntu areshya wese kugira ngo bahige ubugingo bwabo! Mbese abantu banjye murahiga ubugingo bwabo ngo mubukize ku bwanyu?
13:19 Kandi mwangayishije mu bwoko bwanjye ku bw’ingemu z’amashyi ya sayiri n’intore z’umutsima, kugira ngo mwice ubugingo butari bukwiriye gupfa, murokore ubugingo butari bukwiriye kurokorwa, mu buryo bushuka ubwoko bwanjye butegera amatwi ibinyoma.’ ”