Nuko mperako ndababwira nti “Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.”
Ezekiyeli 20:7
Imirongo ikikije uyu
20:6 uwo munsi ni wo nabarahiriyeho ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nari nabashakiye, igihugu cy’amata n’ubuki, kandi ari cyo gishimwa n’ibindi bihugu byose kuko ari cyo ngenzi.
20:7 Nuko mperako ndababwira nti “Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.”
20:8 Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n’ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.