Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n’ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.
Ezekiyeli 20:8
Imirongo ikikije uyu
20:7 Nuko mperako ndababwira nti “Umuntu wese ate kure ibizira yahozagaho amaso, kandi mwe kwiyandurisha ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni jye Uwiteka Imana yanyu.”
20:8 Ariko barangomeye banga kunyumvira. Bose ntibata kure ibizira bahozagaho amaso, kandi ntibareka n’ibigirwamana byo muri Egiputa. Ni ko kuvuga ngo nzabasukaho uburakari bwanjye, nkabamariraho umujinya wanjye bari mu gihugu cya Egiputa.
20:9 Ariko nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurwa imbere y’abanyamahanga bari barimo, ari yo nabiyerekaniraga imbere, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa.