Ezekiyeli 29:3

‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y’imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”

Imirongo ikikije uyu

29:2 “Mwana w’umuntu, erekeza amaso kuri Farawo umwami wa Egiputa, umuhanurire ubwe na Egiputa hose uvuge uti

29:3 ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y’imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”

29:4 Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n’imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n’ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n’imvuvu zawe.

Ubuhinduzi n’inkomoko