Ezekiyeli 29:4

Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n’imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n’ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n’imvuvu zawe.

Imirongo ikikije uyu

29:3 ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa, wa kiyoka we kinini kiryamye hagati y’imigezi yaho wavuze uti “Uruzi rwanjye ni urwanjye bwite kandi ni jye warwiremeye ubwanjye.”

29:4 Ariko ngiye gushyira indobo mu nzasaya zawe, ntume amafi yo mu nzuzi zawe yomekana n’imvuvu zawe, kandi nzakuroba ngukure mu nzuzi hamwe n’ayo mafi yose yo mu nzuzi zawe yomekanye n’imvuvu zawe.

29:5 Kandi nzakujugunya mu butayu wowe n’amafi yose yo mu nzuzi zawe, uzagwa ku gasozi ntabwo uzararurwa habe no gukoranywa, naragutanze ngo ube ikiryo cy’inyamaswa zo mu isi n’ibisiga byo mu kirere.

Ubuhinduzi n’inkomoko