Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w’umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y’urusengero rw’Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h’urwo rusengero n’ahasohokerwa hose h’ubuturo bwera.
Ezekiyeli 44:5
Imirongo ikikije uyu
44:4 Maze anjyana mu nzira y’irembo ryerekeye ikasikazi, angeza imbere y’urusengero. Nuko ndebye mbona ubwiza bw’Uwiteka bwuzuye inzu y’Uwiteka, mperako ngwa nubamye.
44:5 Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w’umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y’urusengero rw’Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h’urwo rusengero n’ahasohokerwa hose h’ubuturo bwera.
44:6 “Uzabwire ba bagome ari bo ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,