“Uzabwire ba bagome ari bo ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,
Ezekiyeli 44:6
Imirongo ikikije uyu
44:5 Nuko Uwiteka arambwira ati “Mwana w’umuntu, gira umwete urebeshe amaso yawe kandi wumvishe amatwi yawe, ibyo nkubwira byose byerekeye ku mategeko y’urusengero rw’Uwiteka yose no ku mateka yarwo yose, kandi umenye neza ahinjirirwa h’urwo rusengero n’ahasohokerwa hose h’ubuturo bwera.
44:6 “Uzabwire ba bagome ari bo ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, ibizira byanyu byose birahagije,
44:7 ubwo mwazanye abanyamahanga badakebwe mu mutima no ku mubiri mu buturo bwanjye bwera ngo babwanduze, ari bwo nzu yanjye, igihe mutanze umutsima wanjye n’ibinure n’amaraso, maze bakica isezerano ryanjye bakongera ibizira byanyu byose.