Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y’ibizira bibi inzu y’Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n’inzara n’icyorezo.
Ezekiyeli 6:11
Imirongo ikikije uyu
6:10 Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.’ ”
6:11 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y’ibizira bibi inzu y’Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n’inzara n’icyorezo.
6:12 Uri kure azicwa n’icyorezo, n’uri hafi azicishwa inkota, kandi n’usigaye na we ari mu rukubo azicwa n’inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye.