Ezekiyeli 6:12

Uri kure azicwa n’icyorezo, n’uri hafi azicishwa inkota, kandi n’usigaye na we ari mu rukubo azicwa n’inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye.

Imirongo ikikije uyu

6:11 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y’ibizira bibi inzu y’Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n’inzara n’icyorezo.

6:12 Uri kure azicwa n’icyorezo, n’uri hafi azicishwa inkota, kandi n’usigaye na we ari mu rukubo azicwa n’inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye.

6:13 Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y’ibigirwamana byabo iruhande rw’ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z’imisozi, no munsi y’igiti cy’umwera gitoshye cyose no munsi y’igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza.

Ubuhinduzi n’inkomoko