Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye. Ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n’amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.
Ezekiyeli 7:19
Imirongo ikikije uyu
7:18 Kandi bazakenyera ibigunira ibiteye ubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera.
7:19 Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye. Ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n’amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.
7:20 Ubwiza bw’ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by’ibizira byabo n’ibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.