Ubwiza bw’ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by’ibizira byabo n’ibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.
Ezekiyeli 7:20
Imirongo ikikije uyu
7:19 Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n’izahabu yabo izababera nk’ikintu cyanduye. Ifeza yabo n’izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n’amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha.
7:20 Ubwiza bw’ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by’ibizira byabo n’ibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.
7:21 “Kandi nzabishyira mu maboko y’abanyamahanga ho iminyago, no mu y’abanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura.