Ezira 3:8

Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y’Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n’abandi batambyi n’Abalewi bene wabo, n’abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n’abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w’inzu y’Uwiteka.

Imirongo ikikije uyu

3:7 Kandi bahemba abubatsi n’ababaji impiya, ab’i Sidoni n’ab’i Tiro babaha ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta, kugira ngo bazane ibiti by’imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuro umwami w’u Buperesi.

3:8 Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y’Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n’abandi batambyi n’Abalewi bene wabo, n’abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n’abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w’inzu y’Uwiteka.

3:9 Maze Yeshuwa ahagurukana n’abahungu be na bene se, Kadimiyeli n’abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n’abahungu babo n’Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b’umurimo w’inzu y’Imana.

Ubuhinduzi n’inkomoko