Maze Yeshuwa ahagurukana n’abahungu be na bene se, Kadimiyeli n’abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n’abahungu babo n’Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b’umurimo w’inzu y’Imana.
Ezira 3:9
Imirongo ikikije uyu
3:8 Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y’Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n’abandi batambyi n’Abalewi bene wabo, n’abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n’abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w’inzu y’Uwiteka.
3:9 Maze Yeshuwa ahagurukana n’abahungu be na bene se, Kadimiyeli n’abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n’abahungu babo n’Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b’umurimo w’inzu y’Imana.
3:10 Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n’Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse.