Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk’abamena amazi.
Gutegeka Kwa Kabiri 12:16
Imirongo ikikije uyu
12:15 Ariko wemererwa kubaga itungo, ukarirīra aho ubonye hose h’iwanyu uko uzashaka kose nk’uko Uwiteka Imana yawe yaguhaye umugisha, abahumanye n’abadahumanye bemererwa kuryaho nk’uko barya isirabo n’impara.
12:16 Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk’abamena amazi.
12:17 Kandi kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’ubushyo bwawe n’ubw’umukumbi wawe, n’iby’uburyo bwose uzahiguza imihigo, n’iby’uturishwa n’umutima ukunze, n’ituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.