Gutegeka Kwa Kabiri 12:17

Kandi kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’ubushyo bwawe n’ubw’umukumbi wawe, n’iby’uburyo bwose uzahiguza imihigo, n’iby’uturishwa n’umutima ukunze, n’ituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.

Imirongo ikikije uyu

12:16 Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk’abamena amazi.

12:17 Kandi kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke n’icya vino yawe, n’icy’amavuta ya elayo yawe, n’uburiza bw’ubushyo bwawe n’ubw’umukumbi wawe, n’iby’uburyo bwose uzahiguza imihigo, n’iby’uturishwa n’umutima ukunze, n’ituro ryererezwa uzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.

12:18 Ahubwo uzajye ubirīra imbere y’Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya, ubisangire n’umuhungu wawe n’umukobwa wawe, n’umugaragu wawe n’umuja wawe n’Umulewi uri iwanyu, kandi imbere y’Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuye mu maboko byose.

Ubuhinduzi n’inkomoko