Hoseya 2:20

“Uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.

Imirongo ikikije uyu

2:19 Nzakura mu kanwa ke amazina y’ibigirwamana bya Bāli, kandi amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.

2:20 “Uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.

2:21 Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.

Ubuhinduzi n’inkomoko