Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.
Hoseya 2:21
Imirongo ikikije uyu
2:20 “Uwo munsi nzasezerana n’inyamaswa zo mu ishyamba ku bwabo, n’ibisiga byo mu kirere n’ibikururuka hasi, kandi nzavunagura imiheto n’inkota, n’intambara nzayikura mu gihugu, ntume baryamana amahoro.
2:21 Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.
2:22 Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka.”