Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w’ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.
Hoseya 4:12
Imirongo ikikije uyu
4:11 “Ubusambanyi na vino y’umuce, na vino y’ihira byica umutima.
4:12 Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w’ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.
4:13 Batambira ibitambo mu mpinga z’imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y’imyela n’imilebeni n’imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n’abageni banyu bagasambana.