Hoseya 4:13

Batambira ibitambo mu mpinga z’imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y’imyela n’imilebeni n’imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n’abageni banyu bagasambana.

Imirongo ikikije uyu

4:12 Ubwoko bwanjye bugisha inama ikigirwamana cyabwo kibajwe mu giti, kandi inshyimbo yabwo ni yo ibuhanurira, kuko umutima w’ubumaraya wabuyobeje, bukagenda busambana, bukareka Imana yabwo.

4:13 Batambira ibitambo mu mpinga z’imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y’imyela n’imilebeni n’imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n’abageni banyu bagasambana.

4:14 Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n’abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n’abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n’amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka.

Ubuhinduzi n’inkomoko