Hoseya 4:14

Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n’abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n’abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n’amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka.

Imirongo ikikije uyu

4:13 Batambira ibitambo mu mpinga z’imisozi, bakoserereza imibavu ku dusozi munsi y’imyela n’imilebeni n’imyerezi, kuko bifite ibicucu byiza. Ni cyo gituma abakobwa banyu bigira abamaraya n’abageni banyu bagasambana.

4:14 Sinzahanira abakobwa banyu ubumaraya bwabo, habe n’abageni banyu ubusambanyi bwabo, kuko abagabo ubwabo bihererana n’abamaraya, kandi bagatambira ibitambo hamwe n’amahabara. Ni cyo gituma ubwoko butagira ubwenge buzarimbuka.

4:15 “Nawe Isirayeli nukora iby’ubumaraya, uramenye udacumuza na Yuda, kandi ntimukajye i Gilugali cyangwa ngo muzamuke mujye i Betaveni, cyangwa ngo murahize Uwiteka Uhoraho.

Ubuhinduzi n’inkomoko