Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.
Ibyahishuwe 18:21
Imirongo ikikije uyu
18:20 Wa juru we, namwe abera n’intumwa n’abahanuzi, muwishime hejuru kuko Imana iwuciriye ho iteka ibahōrera!”
18:21 Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.
18:22 Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n’abahimbyi b’indirimbo, n’abavuza imyironge n’abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi.