Ibyahishuwe 18:22

Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n’abahimbyi b’indirimbo, n’abavuza imyironge n’abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi.

Imirongo ikikije uyu

18:21 Nuko marayika ukomeye aterura igitare kimeze nk’urusyo runini, akiroha mu nyanja ati “Uko ni ko Babuloni umudugudu ukomeye uzatembagazwa, kandi ntuzongera kuboneka ukundi.

18:22 Ntihazumvikana muri wowe ukundi abacuranzi n’abahimbyi b’indirimbo, n’abavuza imyironge n’abavuza impanda, kandi nta muhanga naho yaba umunyabukorikori bwose uzaboneka muri wowe ukundi, ndetse n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana muri wowe ukundi.

18:23 Umucyo w’itabaza ntuzaboneka muri wowe ukundi, kandi ijwi ry’umukwe n’iry’umugeni ntazumvikana muri wowe ukundi. Abatunzi bawe bari abakomeye bo mu isi, kuko amahanga yose yayobejwe n’uburozi bwawe.

Ubuhinduzi n’inkomoko