Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?
Ibyakozwe n’intumwa 3:12
Imirongo ikikije uyu
3:11 Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwe cyane.
3:12 Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?
3:13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.