Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.
Ibyakozwe n’intumwa 3:13
Imirongo ikikije uyu
3:12 Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?
3:13 Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.
3:14 Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi,