Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y’aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.”
Kubara 16:26
Imirongo ikikije uyu
16:25 Mose arahaguruka ajya aho Datani na Abiramu bari, abakuru bo mu Bisirayeli baramukurikira.
16:26 Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y’aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.”
16:27 Barahaguruka bava impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y’amahema yabo n’abagore babo, n’abahungu babo n’abana babo bato.