Barahaguruka bava impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y’amahema yabo n’abagore babo, n’abahungu babo n’abana babo bato.
Kubara 16:27
Imirongo ikikije uyu
16:26 Abwira iteraniro ati “Nimuve ku mahema y’aba banyabyaha, ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo igihano bahanirwa ibyaha byabo byose kitabarimburana na bo.”
16:27 Barahaguruka bava impande zose z’ubuturo bwa Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu barasohoka, bahagararana mu miryango y’amahema yabo n’abagore babo, n’abahungu babo n’abana babo bato.
16:28 Mose aravuga ati “Iki ni cyo kiri bubamenyeshe yuko Uwiteka yantumye gukora imirimo nkora yose, kandi yuko ntagize icyo nkora ku bwanjye.