kandi tukajya tuzana umuganura w’irobe ryacu n’amaturo yacu azunguzwa, n’imbuto ziribwa zo ku biti by’amoko yose na vino n’amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y’Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy’ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy’imyaka yo mu midugudu yose.
Nehemiya 10:38
Imirongo ikikije uyu
10:37 kandi no kuzana impfura z’abahungu bacu n’uburiza bw’amatungo yacu nk’uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw’inka zacu n’ubw’intama zacu ngo tubuzane mu nzu y’Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w’ubutambyi mu nzu y’Imana yacu,
10:38 kandi tukajya tuzana umuganura w’irobe ryacu n’amaturo yacu azunguzwa, n’imbuto ziribwa zo ku biti by’amoko yose na vino n’amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y’Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy’ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy’imyaka yo mu midugudu yose.
10:39 Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n’Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y’Imana yacu, babishyire mu byumba by’inzu ibikwamo iby’ubutunzi.