Nehemiya 10:39

Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n’Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y’Imana yacu, babishyire mu byumba by’inzu ibikwamo iby’ubutunzi.

Imirongo ikikije uyu

10:38 kandi tukajya tuzana umuganura w’irobe ryacu n’amaturo yacu azunguzwa, n’imbuto ziribwa zo ku biti by’amoko yose na vino n’amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y’Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy’ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy’imyaka yo mu midugudu yose.

10:39 Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n’Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y’Imana yacu, babishyire mu byumba by’inzu ibikwamo iby’ubutunzi.

10:40 Abisirayeli n’Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y’amasaka na vino n’amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by’ubuturo bwera, bafatanije n’abatambyi bakora umurimo w’ubutambyi n’abakumirizi n’abaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu y’Imana yacu.”

Ubuhinduzi n’inkomoko