Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk’uko uvuze.”Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk’uko basezeranye.
Nehemiya 5:12
Imirongo ikikije uyu
5:11 Ndetse uyu munsi mubasubize amasambu yabo n’inzabibu zabo, n’inzelayo zabo n’amazu yabo, mubasubize cya gice kimwe mu ijana cy’ifeza, n’icy’ingano n’icya vino n’icy’amavuta, ibyo mwabakaga.”
5:12 Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk’uko uvuze.”Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk’uko basezeranye.
5:13 Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.” Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk’uko basezeranye.