Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.” Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk’uko basezeranye.
Nehemiya 5:13
Imirongo ikikije uyu
5:12 Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk’uko uvuze.”Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk’uko basezeranye.
5:13 Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.” Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk’uko basezeranye.
5:14 Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy’umwami mu gihugu cy’u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n’ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n’ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n’amakoro y’ubusonga.